WELCOME TO SFB CULTURAL CLUB


About Us

  

 
 
HISTORY OF SFB CULTURAL CLUB
AMATEKA NYAKURI YA SFB CULTURAL CLUB.
 
Muri make SFB CULTURAL CLUB yatangiriye mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rizwi ku izina rya KIST(Kigali institute of science and technology) aha rero ikaba yari izwi ku izina rya KIST Drama Club aho abanyamuryango bayo bakoraga munganzo maze bagashyushya abanyeshuri bo mui iki kigo mumikino imwe n’imwe yirekana umuco nyarwnda .Aha rero twavugamo nka ikinamico,ibyivugo,amahamba,ibisingizo,indirimbo n,amarababa,ndetse n,udukino dusetsa bamwe bakunze kwita comedie. Gusa icyo twavuga ha ni uko wasangaga banyamuryango ari bake kuberako abitabiraga iyi club bari bake cyane dore ko wasangaga ari n’abahungu gusa babaga bakina imikino itandukanye.ariko si uko byakomeje kuko nyuma y’imisni mike ino club ishinzwe abakobwa nabo baje kubona ko batanzwe maze nabo begera bagenzi babo maze batangira inzira y’ubuhanzi Mu mwaka wa 2004 rero ubwo ishami ry’ibaruramari ryimurwaga rikavarwa muri KIST rikazwanwa muri SFB(School Of Finance and Banking) Kist Drama Club yabaye nk’icitse integer dore ko abri bayigize bari baje kwiga muri SFB abandi nabo basigaye muri KIST.Ariko ntibyahagarariye aho koko burya ngo “UWAKOZE MUNGANZO NTAREKERAHO” .Kuko bamwe mubari brashinze Kist Drama club nabo bari bagihari,baricaye ,baratekereza,bahuza ibitekerezo,maze bunvikana ko inganzo yabo itagomba gukama maze niko gufata umwanzuro wo gushinga SFB CULTURAL CLUB .Aha rero twavuga ko yari intambwe ikomeye aho wasangaga abanyeshuri bamwe bigunze doreko bari nabake ,baburaga ikintu cyatuma baseka,bishima muri weekend cyangwa mu kindi gihe cy’ikiruhuko.Mumikino yakinwaga harimo cyane cyane amakinamico ajyanye n’ubuzima bw’urubyiruko bwa buri munsi,imikino igamije inyigisho zitandukanye haba mu miryango cyangwa se mumashuri doreko arinabyo urubyiruko rw’ishimira igihe rurimo kureba umukino.Kubyertekeranye n’indi mikino,aha twavugamo nk’udukino dusetsa (comedies),ibimasuro (dance comedies) ibiu bikaba bikunzwe cyane n’urubyiruko cyane cyane urwo muri za kaminuza ,hari na dance moderne n’utundi dukino tugaragaza umuco nyarwanda nk’ibyivugo,ibisigo’imivugo,……. Ubu rero SFB CULTURAL CLUB imaze kugera kurwego rushimijishe kuberaka ibikorwa byayo bimaze kuba intashyikirwa.Umubare w’abanyamuryango bayo ubu urakabakaba kubantu 100(harimo abarangije kwiga n’abarimo biga ubu),itorero INDANGAMIRWA ry’ino club rimaze kumenyekana ahantu hose dore ko abantu b’imihanda yose usanga bifuza ko ryababyinira.Certificates zihabwa umuntu wese wabaye umunyamuryango ndetse kandi igikorwa cyo gushishikariza abantu b’ingeri zose kubahana,kuzuzanya,ubumwe,ubwiyunge,gukora kugirango tubeho ikomeje kugiteza imbere ,ibyo bikaba binyuzwa mumikino itandukanye,imivugo,…….Ikindi twavuga rero n’ikijyanye n’imikoranire myiza n’andi ma club cyangwa izindi Associations zikorera muri SFB n’ahandi,aha twavuga nka za SCUR aho dufatanya gushikariza abantu ubumwe n’ubwiyunge bicishijwe mumikino itandukanye. Muri make ino club imaze kuba ubukombe kuko imaze kugera kuntambwe ikomeye kandi twizera ko izakomeza kugira uruhare runini mumibanire y’abanyeshuri ndetse n’u Rwanda rwose muri rusange.