WELCOME TO SFB CULTURAL CLUB
Imivugo
Nshuti muvandimwe, wari warabuze aho wakura utugambo twiza two kubwira uwo wihebeye! Humura tuza kuko igisubizo cyabonetse! Nta masuka ncura ariko nzi neza ko wifashishije utu dufuni wahinga ukeza!!!!!!!!!!
Agasimbi
Nihoreze agasimbi
Basahuye abasenzi
Umunsi ingoma-nyamunsi
Yimika abasogosi
Bagasakiza Gasabo
Ngo bashyire ibisiga.
Nihoreze agasimbi
Kasaritse agahinda
Kazanywe n'amahindu
Yiteretse mu Rwanda
Akarwambika urwamba
N'ibihumbi by'intumbi.
Nihoreze agasimbi
Kabuze imena konse
Kabura cya kiraro
Cy'inyana z'imikondo
Basangiye ibere.
Nihoreze agasimbi
Kongere gasusuruke
Kansekere ngasange
Nsingize ako kanyange
Nkite akanyana kanjye.
Yaramwise umusaza
Waduhaye iribagiza
Ngo abazaribaririza
Babe bazi ko ihogoza
Barihonga inyana ijana.
Agukundiye Simbi
Akagutereka urugwiro
Akaguterekera amaso
Ukamuterekaho ayawe
Ukitegereza ingingo
N'ubugondo bw'imanzi
Zurira intege zombi,
Ntumpakanye ndabizi
Bwacya uri mu marembo
Urongoye umunani
W'amashashi y'inyambo.
Nimusizane bwangu
Mumusangane ubwira
Mumusige urugwiro
Mugasumbe agahinda
Kamusenyera inkingi
N'igisenge cy'inyumba
Kamusumbanya wese
Gashyugumbwa kumwesa.
Nimuseruke Makombe
N'amakuza ibihumbi
Mugasumire cyane
Ako kene-nyamunsi
Kaboneranye u Rwanda
Mugahindure intere
Kabuyere burundu
Ko kabura ibibondo.
Mumucire umugara
Mumutahire neza
Muririmba inka nziza
Mu mudiho w'intore
Za Nkubitoyimanzi.
Muri hehe se nyange
Z'amagaju y'abari
N'ibikaka by'amariza
Ngo musange iyi nyambo
Muyihimbire utuntu
Muyitere udutwenge
Muyikenyeze umushanana
Ikarage umushayayo
By'amashashi yashibutse
Kuri rya shami ryiza?
Nimumporeze agasimbi
Kadasarara ngasenya;
Niba mutansanze
Ngo dusumbe ibisambo
Tugashyire urukundo
Ndabasarana mba mbanga!
Kandi nzi ko bibaye
Mwasoroma agahinda!
Nkundira ihangane
Wongere useke Simbi
Nikunde ngusanga
Ndangamiye inyenyeri
Zisuka mugatwenge
Kizihiye uruhanga
Rw'amaso adasumbwa.
Nkundira useke Simbi
Nongere nseke nanjye
Nuzure ibyishimo
Nizihiwe n'isura
Y'Umuhongerwanyambo.by M.willy
IBYO SI UMUCO!
Kera uwuje ubwema yavunaga abaniha
Agahendahenda abahogoye ntawe aheje
Ntahirarahire guhinyura igihango yihanzeho
Ngo amahano adahombokera aho atetse
Urwagihanga rukahahombera kizira!
None ubu umjinya n’impekenya murabikenyera
Ikinyoma murakijinyika boshye urujigo
Murajindirana ababagana mwiteye ijeki
Murahonyora ab’inkehwe nkabikebeye
Muraha Nyarubwana abana banagana
Muragaburira imisega ba sokuru baguye isari
Muratura umubi w’imitsi ya ba Nyakujya
Ntimubajyenere n’inogo bataranogoka
Ibyo si umuco!
Si umuco kwicarira abo musangiye umwuka
Isi muyisangiye nabo bene Data
Mwibatetereza bataguza badatemba
Mwebwe uwayihanze yasize mubisajye
Nimusagurire abasanze mukonoje
Mukamure amatama yasaritswe na Bwaki
Mwegure imisatsi yahushwe nibura rya VITAMINI
Mugurire imbago ibicumba
Mugirire imbabare akababyi
Murabere ababyeyi imfubyi
Mubere abafasha abapfakazi
Murirengagize kunena abanagana
Mwineguza amazuru aho inzara iri
Mwe imyenda ntikibakwira irenda guturika
Abandi barashumika ho imishumi ngo itagwa
Bamwe baravuvuka kubera kubura amavuta
Abandi barwaye imitima kubera ibinure
Hari abasigaranye ikiro kimwe kubera inzara
Abandi bahatirwa amasiporo ngo bananuke
Mbega ni byinshi navuga kuri iri rutana
Ariko ikiruta ikindi ni ki !
Tugaruke k’umuco waducuze
Umurage abakurambere baturaze
Tumenye abadukeneye tubavune
Duharanire kureshya nabo bavandimwe
Ntashiti umuco uzongera uganze
Ababaye bacu bongere baseke
Abamugaye bashinge bakomeze
Imfubyi zacu zikire ubutabere
Ab’iminsi yanze gusekera bake
Bagorororoke abaheswe n’amateka
Umushyitsi w’inzara ucike mubiremwa
Abadafite bacike kurunguruka
Ahubwo bicarane namwe mubirori
Ntibitwe abavumbyi bitwe abavandimwe
Umwaga ucike tube bamwe mubumwe
Tugumye dusangire urugendo rujya iyo tujya
Ntawusigara kubwintegenke afite
Nuwo mutanze kugerayo
Ntimuhezeyo amaso muyanage n’inyuma
Nguko uko abantu batera imbere
TWAHIRWA JMV
S.F.B CULTURE TROUP
MANAGEMENT
Tél :03616995
E-mail :twahirwajmv@yahoo.f